24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Simba SC yo muri Tanzania yashyize hanze amatariki izahuriraho na APR FC

Must read

Simba Sports Club yo muri Tanzania yemeje ko tariki ya 3 Kanama 2024 ari bwo izahura na APR FC mu mukino wa gicuti uzakinwa hizihizwa “Simba Day”.

Uyu munsi ubusanzwe wabaga tariki ya 8 Kanama buri mwaka ariko ubu wigijwe imbere kubera ko aya matariki yahuriranye n’umukino uzayihuza na mukeba Young Africans muri Community Shield, irushanwa rihuza amakipe yaje mu myanya ine ya mbere mu mwaka wa Shampiyona uheruka.

Gutumirwa kwa APR FC muri Simba Day, byatangajwe bwa mbere na Chairman wayo Col Richard Karasira wavuze ko iyi kipe yabatumiye muri Tanzania mu gihe mukeba wayo Yanga we yifuje ko yahurira n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu Rwanda.

APR FC izabanza kwitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania hagati ya tariki 10 na 28 Nyakanga. Iyi kandi ikaba ifite umukino wa gicuti uri buyihuze na Police FC kuri uyu wa mbere hafungurwa Stade Amahoro.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu kwitegura umwaka mushya imaze gusinyisha abakinnyi batatu b’abanyamahanga yakuye muri Afurika y’Uburengerazuba mu gihe yanongeyemo abagera kuri bane bakinaga imbere mu gihugu cyu Rwanda.

Simba Day imaze kuba umuco, ibanzirizwa n’icyumweru kizatangira tariki ya 24 Nyakanga, ahakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga amaraso, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Igikorwa cyo ku munsi nyirizina kibanzirizwa n’ibirori byitabirwa n’abahanzi bakomeye aho mbere yo gukina umukino wa gicuti, iyi kipe ibanza ikerekana abakinnyi bashya iba yasinyishije, aho kugeza ubu ikomeje kwiyubaka mbere yo gukina muri CAF Confederation Cup umwaka utaha.

 

Simba Day ihuruza imbaga y’abakunzi b’iyi kipe yo mu gace ka Musimbazi muri Tanzania

 

Simba SC yo muri Tanzania yashyize hanze amatariki izahuriraho na APR FC

Aya makipe yombi yaherukaga guhurira muri Mapinduzi Cup yabereye muri Zanzibar mu mpera z’umwaka ushize

 

 

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article