16.7 C
Kigali
Monday, July 15, 2024

IMODOKA PEREZIDA PAUL KAGAME YAGARAGAYEMO KU MUNSI WO KWIBOHORA 30

Must read

Abantu benshi bakomeje kwibaza ubwoko bw’imodoka Perezida Paul KAGAME yaje atwawemo ku munsi wo KWIBOHORA 30.

Reka dusubize amakuru y’ibanze kuri iyi modoka, harimo amazina yayo n’agaciro ihagaze ku isoko. Ubwo ni amafaranga make ashoboka wayibonera ubaye wayikunze ukaba uri n’umujejetafaranga byanyabyo. Icyo wamenya nuko iyi Modoka Perezida Paul KAGAME ayimaranye igihe n’ubwo atajya ayikoresha mu ngendo ndende nkaza Ranger Rovers.

Iyi Modoka yitwa Klassen VIP MERCEDES BENZ S-CLASS S500 L 4MATIC (Armored Mercedes Benz S Class S500) Ni imodoka yakozwe n’uruganda rwa Mercedes Benz ariko iza guhindurwa mu byitwa Customization. Uruganda rw’Abadage rw’ikimenyabose rwitwa Klassen nirwo rwahinduye iyi modoka umutamenwa.  Iyi Benz S Class S500 ikozwe mu buryo bugezweho kandi buryoheye uwayikozaho ibiganza wese.

Ifitemo imyanya 4 yo kwicaramo ariko yahindurwamo 5. Irafunguka hejuru k’uburyo wahagararamo ukagenda usuhuza abantu hanze. Ni Automatic, ikagira imbaraga za moteri 428Hp. Ikoranabuhanga ryose ryoroshya ubuzima bwuyicayemo birubakanye. Ifite umuvuduko wo kwiruka uri hagati ya (250-300)Km/h. Wumva ufunze neza kandi udadiye mu bijyanye n’inoti n’ibiceri bikoreshwa mu isi y’abazima. Byagusa kwitwaza amadorali y’Amerika $206,000 ku ruganda mu Budage. Aya uyavunje mu mafaranga akoreshwa mu rwagasabo n’amafaranga akabakaba Miliyoni 270Rwf ku ruganda.

Aya ni amafaranga make ashoboka. Byumvikanisha ko iy’umukuru w’igihugu yo iba ari agatangaza mu rwego rwo gutuma umutekano we uba ntamakemwa. Nukuvuga ko aya yakikuba inshuro zizwi n’abafashe icyemezo cyo kuyigura nk’ikirango cy’umutekano wa Nyakubahwa Paul KAGAME.

Image

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article