16.7 C
Kigali
Monday, July 15, 2024

RDC yongeye kwikomanga ku gatuza mu ntambara irimo na M23

Must read

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kwikomanga ku gatuza, butitaye ku rugamba buhanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bukomeje gutsindwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Mu myaka irenga ibiri ishize intambara itangiye hagati y’impande zombi, abarwanyi ba M23 bafashe ibice byinshi byagenzurwaga n’ingabo za Leta muri teritwari ya Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero muri iyi ntara.

Ubwo M23 yari imaze kwinjira muri teritwari ya Lubero muri Kamena 2024, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yatumije inama yihutirwa y’abasirikare bakuru, yari igamije kurebera hamwe uburyo ingabo z’iki gihugu zakwisubiza ibice byose zambuwe.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ntiyabujije abarwanyi ba M23 gufata ibindi bice byo muri Lubero, gusa abaturage na bo bakomeje guhunga imirwano, berekeza mu bice bitekanye.

Mu gihe hari abaturage barenga miliyoni zirindwi bahunze imirwano kuva mu mpera za 2021, Amerika yasabye impande zihanganye ko zatanga agahenge k’ibyumweru bibiri kandi ngo zarabyemeye.

Mu nama y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 5 Nyakanga, Minisitiri w’Ingabo Guy Kabombo Muadiamvita yasobanuye ko ingabo zabo ziri kwitwara neza muri teritwari eshatu, amenyesha bagenzi be ko ziherutse gusubiza inyuma igitero cya M23.

Minisiteri y’ingabo ya RDC yabisobanuye iti “Minisitiri w’ingabo yijeje ko FARDC yiteguye kugarura amahoro n’umutekano ku butaka bw’igihugu. Yasobanuye uko umutekano uhagaze muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, avuga ku gitero FARDC yasubije inyuma tariki ya 1 Nyakanga mu gace ka Kanyiro.”

Inama y’abaminisitiri y’uyu munsi yakurikiwe n’inama yahuje Perezida n’itsinda ry’abasirikare bakuru yashyizeho kugira ngo yige ku buryo ingabo za RDC zakwisubiza ibice zambuwe, rimugezaho raporo y’ubusesenguzi ryakoze ku bice biri kuberamo intambara.

Nk’uko ibiro bya Perezida wa RDC byabisobanuye, “Perezida wa Repubulika yasabye ubuyobozi bukuru bw’igisirikare gufata ingamba zikwiye zigamije kurinda ubusugire bw’igihugu.”

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yatangaje ko mu gihe cy’agahenge, ingabo z’igihugu cyabo zizakomeza kwitegura kwisubiza ibice zambuwe na M23.

Ati “Nk’uko yabivuze mu nama nkuru y’ingabo iheruka, ingabo zirakomeza kwitegura kugira ngo zisubize buri gace k’ubutaka bw’igihugu cyacu kafashwe na bariya baterabwoba.”

Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri RDC, kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024 wagaragaje ko M23 igenzura ibice 87, birimo 52 byo muri Rutshuru, 20 byo muri Masisi, umunani byo muri Nyiragongo na birindwi byo muri Lubero.

Itsinda Tshisekedi yashyizeho ririmo Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC

Perezida Tshisekedi yagejejweho raporo y’itsinda yashinze gusesengura ikibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article