16.7 C
Kigali
Monday, July 15, 2024

Dr Masoud Pezeshkian yatorewe kuba Perezida wa Iran

Must read

Muganga ubaga imitima uba mu ishyaka ry’abaharanira impinduka (Reformists), Dr Masoud Pezeshkian, yatorewe kuba Perezida wa Iran usimbura Ebrahim Raisi wapfiriye mu mpanuka y’indege muri Gicurasi 2024.

 

Intsinzi ya Dr Masoud yabonetse nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Iran cyabaye nyuma y’aho mu cya mbere habuze ugira amajwi y’ubwiganze (50%).

Mu cyiciro cya mbere cy’aya matora cyabaye mu mpera za Kamena 2024, Dr Masoud yari yagize amajwi 42%, akurikirwa na Saeed Jalili wagize 39%, Bagher Ghalibaf wagize 13,8%. Mostafa Pourmohammadi we yagize amajwi 2%.

Mu cyiciro cya kabiri, Dr Masoud yagize amajwi 53,3%, akurikirwa na Jalili wagize 44,3%. Kuri iyi nshuro, ubwitabire bw’abatora bwageze kuri 50%, bitandukanya no mu cyiciro cyabanje kuko ho hari hitabiriye 40% bya miliyoni 60 z’abari kuri lisiti y’itora.

Dr Masoud w’imyaka 71 y’amavuko, mbere y’uko atorwa yari yarasezeranyije abatuye muri Iran guharanira ubumwe bwabo no gufasha igihugu cyabo kuva mu kato yashyizwemo n’amahanga, ateguza ko azaganira n’ibihugu bikomeye ku Isi ku ihagarikwa ryo gucura intwaro kirimbuzi.

Kuri Jalili wigeze guhagararira Iran mu biganiro ku ntwaro kirimbuzi, bamwe mu batuye muri iki gihugu bamufata nk’umuhezanguni udashaka gushyikirana n’ibihugu bikomeye by’i Burayi na Amerika. Hari abiyemeje gutora mu cyiciro cya kabiri kugira ngo babuze uyu mukandida intsinzi.

Mohammad Mokhber ni we wagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Iran ubwo Raisi yari amaze gupfa. Uyu munyapolitiki asanzwe ari Visi Perezida w’iki gihugu kuva muri Kanama 2021.

Dr Masoud ni we Perezida mushya wa Iran

Ebrahim Raisi wahoze ari Perezida wa Iran yapfiriye mu mpanuka y’indege muri Gicurasi

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article