24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Nsanzimfura Keddy ashobora gutandukana na Al-Qanah FC

Must read

Umukinnyi wo hagati, Nsanzimfura Keddy yatangaje ko kuri ubu yiteguye kugirana ibiganiro n’ikipe yose yamwifuza mu Rwanda kubera ko yifuza gutandukana na Al-Qanah FC akinira.

Tariki ya 23 Nzeri 2023 ni bwo Keddy Nsanzimfura yemeje ko yasinyiye ikipe ya Al-Qanah FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, hari nyuma yo kuva muri Marines FC aho yari intizanyo ya APR FC yaherukaga kumukuriraho ibihano yari yaramufatiye.

Uyu musore w’imyaka 21 y’Amavuko, yagaragaye mu mukino wa nyuma w’Irushanwa ry’Agaciro Pre-Season, aho nyuma yo kwegukana igikombe ari kumwe na Gatoto FC yatangarije IGIHE ko nubwo ari mu biruhuko mu Rwanda ariko yakwifuza kutazasubira gukina mu Misiri.

Yagize ati “Nakinaga mu Misiri ariko ikipe nkinira turi kuvugana ko nasubirayo cyangwa tugasesa amasezerano tugifitanye. Ni shampiyona nziza ariko ntabwo mbona umwanya uhagije kandi ndashaka gukina”.

“Naje mu biruhuko ninsubirayo ni bwo tuzaganira. Ikipe yose mu Rwanda ibishaka twaganira kuko nkumbuye gukina.”

Nsanzimfura Keddy waje muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports yazamukiyemo, yaje gufatirwa ibihano n’iyi kipe muri Nzeri 2022, imushinja imyitwarire idahwitse gusa iza kumubabarira mu kwezi k’Ukuboza uwo mwaka aho yahise imutiza muri Marines FC mu mikino yo kwishyura ya 2022-2023.

Uyu mukinnyi wanahamagaweho mu ikipe y’igihugu, atangaza ko no kugeza uyu munsi agishimira ikipe ya APR FC.

Ati “APR FC ni ikipe nziza, ni ikipe yamfashije kujya hariya. Umwaka ushize yitwaye neza nk’ibisanzwe itwara ibikombe urumva ko ari ikipe ihagaze neza.”

Al-Qanah FC ya Nsanzimfura Keddy yasoreje ku mwanya wa 10 muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Misiri n’amanota 36 mu mikino 28 yakinnye.

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article