24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Minisitiri yatawe muri yombi ku bw’ubupfumu “bugambiriye kugirira nabi Perezida”

Must read

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije w’Ibirwa bya Maldives witwa Fathimath Shamnaz Ali Saleem yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwijandika mu bikorwa by’ubupfumu agambiriye “kugirira nabi Perezida w’iki gihugu, Mohamed Muizzu.”

Polisi ya Male, Umurwa Mukuru w’iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’u Buhinde, ku wa 27 Kamena 2024, yavuze ko Shamnaz Ali Saleem yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, ari kumwe n’abandi bantu babiri bafatanyije muri uwo mugambi.

Abo bose bategetswe kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza ritomoye kuri bo rigikomeje, icyakora polisi ntiyeruye neza ko bakurikiranyweho “Ubupfumu bugambiriye kugirira nabi Perezida Muizzu” nk’uko bikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye.

Mu mategeko y’Ibirwa bya Maldives ntabwo ubupfumu ari icyaha nshinjabyaha ariko ubufatiwemo afungwa amezi atandatu agenwa n’amategeko akaze ya Sharia, cyane ko iki gihugu gifite umubare munini w’Abayisilamu. Iyo bifite aho bihuriye no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu ingaruka zishobora kwiyongera.

Ikindi ni uko muri iki gihugu abaturage bagikora iyo migenzo mu guha umugisha inshuti no kuvuma abanzi.

Nko mu 2012 habayeho ikibazo, polisi irasa abaturage bari bashyigikiye uwari Perezida w’iki gihugu Mohamed Nasheed, bashinjwa ko bateye “isake y’umuvumo” ku bayobozi bari bashyizweho bashya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije w’Ibirwa bya Maldives witwa Fathimath Shamnaz Ali Saleem yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwijandika mu bikorwa by’ubupfumu

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article