24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Dauda yemeje ko Lamptey bakinana muri APR FC yemerewe umushahara wa Miliyoni 13 Frw

Must read

Umukinnyi ukomoka muri Ghana Richmond Lamptey aciye agahigo ko kugeza ubu ari we mukinnyi ukina mu Rwanda uzaba uhembwa amafaranga menshi, aho amakuru ava iwabo muri Ghana avuga ko azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika.

 

Abinyujije ku rubuga rwa X, Listowel Mensah, umwe mu banyamakuru bakomeye muri Ghana yavuze ko uyu mukinnyi wa Black Star azahabwa umushahara w’amadorali ya Amerika 10 000(13 061 700 Frw), agahabwa inzu isa nk’iziri mu gace keza k’iwabo wagereranya na Vision City, ndetse akanahabwa imodoka yo kugendamo.

Aya makuru akaba yahise anemezwa na Seidu Dauda Yassif wahise ayasangiza inshuti ze zimukurikirana kuri X ubwo yakoraga “Repost” kuri ibi byari byanditswe.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Lamptey yemeye kujya muri APR FC ku munota wa nyuma dore ko yari yarangije kumvikana n’ikipe ya El Hilal yo muri Sudani, ariko nyuma yo kubitekerezaho no kuganira n’umuryango we akaza kuza muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona.

Lamptey ushobora gukina mu kibuga hagati asatira(Attacking Midfielder) cyangwa se ahuza ubwugarizi n’ubusatirizi(Box to Box), yari kumwe n’ikipe y’igihugu cya Ghana mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Côte d’Ivoire umwaka ushize.

Uyu mukinnyi yari kapiteni wungirije wa Asante Kotoko yajemo mu mwaka wa 2021 agatwarana na yo igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere. Uyu wari umaze imyaka 10 akina muri Ghana , uretse umushahara, bivugwa ko yanahawe hafi ibihumbi 150 by’amadorali ngo yemere gusinyira ikipe ya APR FC.

APR FC ikomeje kwiyubaka ikaba yanazanye undi mukinnyi ukomoka muri Brazil Juan Batista Lopes Da Silva wakinaga mu cyiciro cya kane iwabo, aho uyu musore ushobora gukina inyuma ya ba rutahizamu, bivugwa ko azabanza gukora igeragezwa mbere yo gushyira umukono ku masezerano.

Seidu Dauda Yassif (hagati) aganira na Juan Batista Lopes Da Silva (ibumoso) ku mukino wo gutaha Stade Amahoro

Dauda Yassif, uheruka gusinyira APR FC yatangaje ko ari ishema kuri we kuza muri iyi kipe

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article