24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

APR FC yongeye gushimangira icyifuzo cyo kongera umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona

Must read

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Col Richard Karasira yatangaje ko icyifuzo cyabo ari uko hatashyirwaho umubare ntarengwa w’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri Shampiyona kuko byayizamurira urwego.

 

IGIHE ikaba iheruka kwandika ko yari ifite amakuru ko mu nama yahuje amakipe ya Premier League hari hatanzwemo ibitekerezo ko umubare w’abanyamahanga bagaragara ku mukino wazamuka, ukava kuri batandatu bakinaga mu mwaka wa shampiyona twashoje.

Aha, hari hatanzwe ibitekerezo ko u Rwanda rwakwigira kuri shampiyona ya Tanzania bityo bakemeza ko abanyamahanga umunani ari bo baba bemerewe gutangira mu kibuga, maze batatu bakaba bari ku ntebe y’abasimbura bagasimburana.

Ubwo twaganiraga n’Umuyobozi wa APR FC Col Richard Karasira, aho bivugwa ko iri mu makipe ashyigikiye cyane iki cyifuzo, yaduhamirije ko ahubwo kubwabo bifuza ko nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga washyirwaho.

Yagize ati: “Icyiciro cya mbere si ho bazamurira abakinnyi, dukeneye guhangana, dukeneye amakipe akomeye kuko ni byo byatuma abanyarwanda bakora cyane”.

“Impungenge abantu bagira natwe turazigira, ntawe utakwifuza ko bafungura bakareka umuntu agakinisha abo ashaka kuko mu mikino nyafurika ntabwo tuzakinisha abakinnyi ngo ni uko ari abanyarwanda, tuzakinisha abakinnye beza kurusha abandi kandi ano mu marushanwa na yo ari mu byo twitegura, bityo bafunguye(bakareka gushyiraho umubare ntarengwa) byaba byiza.”

Uyu muyobozi wa APR FC akaba yavuze ko kuzana abanyamahanga mu ikipe ye byazamuriye urwego abakinnyi b’abanyarwanda aho yatanze urugero kuri Mugisha Gilbert watumye Apam Bemol yicara kandi ari we wari waguzwe ngo abanze ku mwanya we. Yavuze ko mu ikipe y’abakinnyi 30 haramutse harimo abanyarwanda nka 18 bitababuze gutera imbere.

APR FC kuri ubu ifite abakinnyi 21 barimo abanyamahanga batandatu, aho bivugwa ko bateganya kugura abandi bagera kuri batandatu ku buryo batangira umwaka mushya wa shampiyona ari 27. Aba, ngo nta gihindutse bakaba bazatangira kugera mu Rwanda mu Cyumweru gitaha.

Umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere wagiye uzamuka buri mwaka muri iyi ibiri ishize, aho mu mwaka wa 2021-2022 wavuye kuri batatu ushyirwa kuri batanu mu gihe mu mwaka wa shampiyona ushize aba bari bavuye kuri batanu bagirwa batandatu.

Chairman wa APR FC Col Richard Karasira arifuza ko abanyamahanga bakongerwa

Victor Mbaoma ukomoka muri Nigeria ni we watsindiye APR FC ibitego byinshi mu mwaka wa shampiyona ushize

Taddeo Lwanga ni undi munyamahanga ukinira APR FC

Umutoza mushya wa APR FC Darko Nović ngo ashobora na we kuzagira uruhare mu kuzana abandi bakinnyi uyu mwaka

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article