24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

“Uzatera i Kigali urenze kuri Musafiri ku mupaka?”Umuturage yaburiye uwagerageza gutera u Rwanda anyuze i Rubavu

Must read

Musafiri Ildephonse, umuhinzi w’ibirayi witeje imbere wo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, yahishuye uburyo yigeze gukumira abari bagambiriye gutera u Rwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yizeza ko nta we uzigera atera u Rwanda anyuze muri aka karere.

 

Ni ubuhamya Musafiri yatanze kuri kuri uyu wa 21 Kamena 2024, ubwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yatangiriraga ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Musafiri yavuze ko ubwo bari mu isarura ry’ibirayi yigeze kwakira amakuru kuri telefone ye iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko hari abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyo telefone yamuhamagaye imubwira ko abo barwanyi bo muri RDC baratera u Rwanda. Musafiri yahise asangira amakuru na bagenzi be n’inzego z’umutekano, nimero yamuhamagaye arayibika.

Musafili ati “Nyuma abo bantu baravuga ngo aho tugiye gutera ni he? Umwe ati ni mu Bugeshi. Kuko twari turi gupakira ibirayi, bashaka kudusahura amafaranga yacu.”

Ubwo aba baturage bari bamaze gusangira amakuru, nyuma y’iminota mike ya telefone yarongeye iramuhamagara, imubwira ko muri iryo tsinda ry’abagizi ba nabi umwe muri ryo yababuriye ko nibamenera kwa Musafiri ibintu bitaza kubagwa neza, kuko bari biteguye.

Ati “Babwiwe ko aho nibahamenera bataza gusubirayo. Bageze aho bagira ubwoba [ntibaba bakije]. Ejo bundi narebye ku makuru numva ngo hari abantu bashaka kuza i Kigali [gutera u Rwanda]. Uzatera i Kigali urenze kuri Musafiri ku mupaka?”

Uyu muhinzi witeje imbere yibukije abashaka gutera u Rwanda ko “niba ukeneye kujya i Kigali ngwino ubanze uhangane na Musafiri nunshobora ukarenga akagari ndimo ukajya mu kandi uzabone ujye i Kigali.”

Ibi Musafiri abivuze nyuma y’igihe hari ingabo za RDC zagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko ibyo bikorwa biburizwamo rugikubita, bamwe bafatwa n’abaturage bari ku irondo.

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article