23.2 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

RIB yabyinjiyemo! Rurageretse hagati ya Dabijou na Yago

Must read

Rurageretse hagati ya Munezero Rosine wiyita Bijou Dabijou ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Yago Pon Dat ashinja icyaha cyo kumukangisha gusebanya no kumukoreshaho ibikangisho.

Dabijou yamaze kurega Yago Pon Dat ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, umuhanzi ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru, aba bombi bakaba barigeze kukanyuzaho mu rukundo.

Ibaruwa , yerekana ko Dabijou yagejeje ikirego muri RIB kikakirwa ku itariki 3 Kamena 2024.

Uyu mugore avuga ko arega uyu musore bakundanye umwaka urenga kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba ndetse amukangisha no kumusebya.

Amwe mu magambo Dabijou arega Yago, harimo kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa amubwira ko azamumena umutwe ndetse akazanashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa.

Dabijou avuga ko uyu muhanzi yaje no kumwoherereza aya mafoto mu rwego rwo kumwereka ko ayafite, ibyo we asanga ari ukumukangisha kumusebya.

Dabijou uhamya ko atazi igihe ayo mafoto n’amashusho yafatiwe n’uyu musore bakanyujijeho mu rukundo, anasaba ubutabera ku magambo ya Yago wamwoherereje amajwi amukangisha gushyira hanze amayeri ye mu gucuruza abana b’abakobwa muri Nigeria.

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, Dabijou ahamya ko Yago atakabaye amukangisha iby’iki cyaha kuko abizi neza ko yagikurikiranweho akakiburana, bikarangira agizwe umwere nubwo yagifungiwe umwaka n’igice.

Amakuru ahari ahamya ko ikibazo cy’aba bombi gishingiye ku mafaranga Dabijou yahaye Yago mu gihe bakundanaga undi akaba yaranze kuyamwishyura.

Ibaruwa Dabijou yandikiye RIB arega Yago Pon Dat

Dabijou yamaze kurega Yago bahoze bakundana

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article