24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Ndikumana Danny wakiniraga APR FC yerekeje muri Gasogi United

Must read

Danny Ndikumana wari umaze umwaka muri APR FC, ubu ni umukinnyi wa Gasogi United mu myaka ibiri iri imbere.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, nibwo InyaRwanda yamenye ko Danny Ndikumana wari umaze umwaka ari umukinnyi wa APR FC yerekeje mu ikipe ya Gasogi United mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu musore wari warasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC, iyi kipe y’ingabo z‘igihugu yahisemo kumuharira umwaka yari agifite imwemerera kwishakira indi kipe akirwariza.

Danny Ndikumana yari yabanje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi mbere yo kujya muri APR FC 

Uyu musore ukina asatira izamu aciye mu mpande, amakuru InyaRwanda ikesha abantu bo mu Burundi, avuga ko uyu musore yasinyiye Gasogi United mu ntangiriro z’iki cyumweru dushoje.

Gasogi United yasinyishije uyu musore w’imyaka 23 nyuma y’uko yari yabanje kuvugana na Gorilla FC ariko bakaza kunaniranwa kubera amafaranga iyi kipw yatangaga.

Abegereye uyu musore bavuga ko we ngo yifuzaga ikipe azabonamo umwanya uhagije wo gukina akerekana icyo ashoboye, bihabanye n’uko byamugendekeye ubwo yari ageze muri APR FC kuko ari mu bakinnyi bakinnye igihe gito cyane.

Yari yarasinyiye APR FC amasezerano amasezerano y’imyaka ibiri 

Yageze muri APR FC avuye mu ikipe ya Rukinzo FC yo mu Burundi

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article