Mumahanga

M23 ikwiye gufata Kivu zombi hakazaba ibiganiro ifite icyo ivugiraho

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa, umwe mu bayobozi bo muri M23 yemeje ko bari kugirana imishyikirano na guverinoma ya RDC.

Uyu mutwe ubarizwa mu ihuriro AFC ryashinzwe na Corneille Nangaa bivugwa ko uhagarariwe i Kampala n’abarimo Umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, umaze imyaka myinshi awuhagararira mu biganiro bya politiki.

Prof. Bahala yemeje ko ari muri Uganda, asobanura ariko ko atagiye gushyikirana na M23, ahubwo ngo we na bagenzi be bagiye kuganira na Uganda ku bijyanye n’abana bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa LRA.

Yagize ati “Ibintu by’imishyikirano na M23 ntabwo ari ukuri. P-DDRCS iri mu biganiro na Uganda ku gucyura abana baherutse kurekurwa na LRA muri Repubulika ya Centrafrique. Ni ibyo.”

Umwe mu bayobozi mu biro bya Perezida wa Uganda kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, yemereye ibi biro ntaramakuru ko i Kampala hari intumwa zo ku rwego rwo hejuru za M23 zagiye gushyikirana n’iza RDC, icyakoze ngo byari byagizwe ibanga bitewe n’uburemere bw’iyi ngingo.

Yagize ati “Itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rihagarariye guverinoma ya RDC n’irya M23/AFC ari i Kampala mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC. Bitewe n’ibibazo birimo, ni imishyikirano y’ibanga ariko ibirambuye bizatangazwa nyuma.

Nyuma y’aho Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko nta ntumwa zoherejwe i Kampala kuganira na M23, ahubwo ko Bahala  icyamujyanye muri Uganda ari ukuganira na Leta y’iki gihugu ku buryo abana bashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa LRA bacyurwa.

Bwana Kambale Emmanuel umwe mu bavuga rikijyana mu gace ka Kanyabayonga ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wacu yavuze ko FC/M23 mbere yo kuganira na Leta ya Congo ari uko igomba kubanza yafata Kivu zombi ikazigenzura aha uyu musesenguzi yagize ati:ururimi Leta ya Kinshasa izunva neza n’uko M23 igomba gufata Goma na Bukavu amagambo yose azashyira.

                                             Bwana Onesphore sematumba

Bwana Sematumba Onesphore impuguke mu bya politiki akaba n’Umuyobozi wa International Crisis Group avuga ko gufata Goma bifite byinshi bihatse, birimo no kwibaza uko umuryango mpuzamahanga wabyakira. Ati: “Goma ntabwo ari nka Sake, cyangwa Rutshuru.”

Yongeraho ati: “Ariko igisirikare cya  M23 nkurikije imbaraga cyasize  mu ntambara, babigennye bayifata. Ariko bakaba bazi ko bishobora kuzana izindi ngorane zirenze kuyigenzura gisirikare.”

Nyuma ya Kinshasa na Lubumbashi, Goma niwo mujyi wa gatatu ukomeye muri DR Congo, niwo sangano rya mbere ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nka zahabu, coltan, tin/étain n’ayandi ava mu birombe bikungahaye cyane byo muri teritwari za Masisi, Walikale n’ahandi muri iyi ntara.

Uyu musesenguzi kandi avuga ko M23 ishobora guhura n’igitutu mpuzamahanga cyane ko  Goma, imiryango mpuzamahanga myinshi ikurikiranira hafi uburasirazuba bwa DR Congo,  kubera inyungu zitandukanye ibihugu bimwe bifite za ambasade i Kinshasa bikagira n’amashami yazo i Goma, kongera ikigo cya gisirikare cya ONU kiri mu binini ku isi gihari,aha uyu  mujyi akaba ari  isangano ry’ubukungu na politike mu karere k’ibiyaga bigari.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button