16.7 C
Kigali
Monday, July 15, 2024

Amerika yasabye Loni guha ingabo za SADC muri RDC ubufasha buke

Must read

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ko ubufasha Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano gateganyiriza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) buba buke mu rwego rwo kugira ngo kurushaho gushingira ku biganiro mu gukemura umuti w’iki kibazo.

Ubu butumwa bwatanzwe na Ambasaderi wa Amerika Wungirije w’Agateganyo muri Loni, Stephanie Sullivan, ubwo yari imbere y’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Umutekano.

SAMIDRC igizwe n’Ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Kuva mu Ukuboza 2023, yifatanya n’Ingabo za RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ambasaderi Stephanie yatangaje ko Amerika iha agaciro n’ubwitange bwa SAMIDRC mu gufasha ingabo za RDC kurwanira ubusugire bw’iki gihugu, yibutsa ariko ko igikwiye gushyirwa imbere ari uko imirwano hagati y’impande zihanganye yahagarara.

Ati “Intego ya mbere ya Amerika mu Burasirazuba bwa RDC ni ugushyigikira ihagarikwa ry’amakimbirane, igashyiza ku iherezo umutekano muke n’ububabare iyi ntambara yateye. Ni yo mpamvu aka Kanama gakwiye kwirinda gufata ingamba zakwenyegeza umwuka mubi mu Karere zirimo kuba MONUSCO yaha SAMIDRC ubufasha bufatika.”

Uyu mudipolomate yakomeje asobanura ko aka Kanama gahaye SAMIDRC ubufasha bwinshi binyuze mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO), byaba binyuranyije n’ihame ryo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira ya politiki.

Ati “Ni yo mpamvu dushyigikiye ko ubufasha aka Kanama kategeka ko MONUSCO iha misiyo ya SADC bukwiye kuba buke mu bice ikoreramo, hashingiwe ku nshingano za MONUSCO, hatabayeho kurenga ku bikorwa byayo n’ubushobozi bwayo.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Rwamucyo Ernest, yagaragaje ko Ingabo za SADC zarenze ku mahame y’uyu Muryango, zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya RDC, irimo FDLR irwanya Leta y’u Rwanda.

Uyu mudipolomate yasabye Akanama ka Loni gusuzuma imikorere ya SAMIDRC kugira ngo ubufasha MONUSCO yasabwa guha izi ngabo butazajya mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati “Birahangayikishije kuba Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kari gutekereza guha izi ngabo ubufasha. U Rwanda rurasaba Loni gusuzuma imikorere ya SAMIDRC kugira ngo imenye niba ubufasha iyiteganyiriza bujyanye na gahunda ya Loni. Ni inshingano y’aka Kanama kugira ngo umusanzu w’ibihugu utazajya mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR yafatiwe ibihano.”

Umuyobozi wa MONUSCO akaba n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC, Bintou Keita, yamenyesheje aka kanama ko hagati muri Nyakanga 2024 ari bwo SAMIDRC izaba yabonye ibikoresho ikeneye byose kugira ikore neza akazi yiyemeje.

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article