Menya ingano y’umushahara wa Perezida, Abaminisitiri, Abadepite, Abasenateri n’abandi

Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara.

Aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ; Minisitiri w’Intebe ; ba Visi Perezida ba Sena ; ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite ; Abaminisitiri ; Abanyamabanga ba Leta ; Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika ; Abaguverineri b’Intara ; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite.

Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).

Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira :

  • Umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi ;
  • Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose ;
  • Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta ;
  • Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta ;
  • Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi ;
  • Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta ;
  • Uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe :

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira :

  • Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa ;
  • Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta ;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba ;
  • Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta ;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi ;
  • Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta ;
  • Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa ;

Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro ntarengwa k’inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n’agaciro ntarengwa k’ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.

Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).

Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434.613 Frw).

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n’Abanyamabanga ba Leta bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira :

  • Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 Frw) buri kwezi ;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi, anyuzwa kuri konti y’Urwego bireba ;
  • Amafaranga yo kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi ;
  • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa ;
  • Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.
  • Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 3 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri n amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434. 613 Frw).

Buri wese agenerwa kandi ibindi bimufasha gutunganya imirimo ashinzwe, bikurikira :

  • Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi ;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba ;
  • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni, fagisi na interineti byo mu biro ;
  • Amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa ;
  • Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ;
  • Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa ;
  • Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) ahabwa buri wese iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 2 cy’iyi ngingo ntagenerwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, cyangwa uwahoze ari Guverineri w’Intara usubiye ku mwanya wa Guverineri w’Intara mu Ntara yigeze kuyobora ; iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

Abasenateri n’Abadepite :

Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.

Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) buri wese kandi buri kwezi.

Abasenateri n’Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira :

  • Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi ;
  • Perezida na Visi- Perezida ba Komisiyo bagenerwa buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 Frw) y’itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi ;
  • Buri Musenateri na buri Mudepite bagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ;
  • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y’u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 4 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga. Amafaranga y’ubutumwa imbere mu gihugu.

Mu kubagezaho ishusho y’imishahara y’abayobozi b’ibigo bitandukanye bya Leta nabyo bifite abayobozi bagomba kwigomwa, turashingira ku byasohotse mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 53/03 ryo kuwa 14/07/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta.

Byumvikane neza ariko ko iri Teka rya Minisitiri w’Intebe ari iryo mu mwaka wa 2013, bisobanura ko mu mwaka ishize bitewe n’uburyo butandukanye abakozi ba Leta bagenda bongezwa, hashobora kuba hariyongereyeho amafaranga n’ubwo nanone impinduka zabaho zitaba zihambaye.

  • Umuyobozi mukuru (CEO) w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,656,658 buri kwezi
  • Umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’umuvunyi, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo ngenzuramwitwarire (RURA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozo mukuru w’urwego rw’iposita mu Rwanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
  • Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,855,286 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe umurimo n’abakozi (PSC), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abana, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’itangazamakuru, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
  • Umunyamabanga mukuru w’urukiko rw’ikirenga, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa gisirikare (MMI), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi (NAEB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuhinzi (RAB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuziranenge (RBS), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amakoperative (RCA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi (IRST), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,723,234 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ibarurushamibare (NISR), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigega cy’ingoboka, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,662,600 buri kwezi.
  • Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe uburezi (REB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (Rector) , ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’uburezi mu Rwanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umunenzi ngiro (WDA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,679,591 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’intwari z’igihugu n’imidari y’ishimwe, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,097,316 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe inzu ndangamurage z’u Rwanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,097,316 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo ngororamuco (IWAWA) ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 892,962 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imyubakire, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
  • Umuyobozi w’ikigega cyo gufata neza imihanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,662,600
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuyobozi n’icungamutungo (RIAM), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigega cy’abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
  • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abamugaye, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,097,316 buri kwezi.
  • Umuyobozi mukuru (CEO) w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi

ICYITONDERWA : Aba bayobozi bakuru b’ibigo bya Leta nabo bagenda bagenerwa ibintu bitandukanye bibafasha kuzuza inshingano zabo nk’amafaranga y’itumanaho, ay’urugendo n’ibindi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top