24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye guhangana nuwarubangamira uko yaba ameze kose

Must read

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’ibihugu byose, ariko ko rwiteguye guhangana n’uwashaka kurugirira nabi.

 

Ni ijambo yavugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 23 Kamena 2024, ubwo yakomozaga ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaturage b’i Rubavu by’umwihariko mu mirenge yo ku mupaka nka Rugerero bashimangira ko umutekano wabo uhagaze neza, nubwo mu bice bitari kure yabo byo muri RDC baba bumva urusaku rw’amasasu kenshi.

Kagame yagaragaje ko umutekano ari inkingi iterambere u Rwanda ryubakiyeho kuko aho wabuze, na ryo ridashoboka.

Ati “Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa, kandi utangwa na buri wese; mwebwe nk’Abanyarwanda ni mwe ba mbere mu ruhare rw’umutekano.”

Yakomeje asobanura ko inzego zishinzwe umutekano zikora akazi gashingiye ku kaba kakozwe n’abaturage.

Ati “Izindi nzego mubona, ni mwe zishingiraho, ni mwe zubakiraho, ineza iba iri hagati yanyu kugira ngo bishoboke kubona umutekano usesuye, abaturarwanda bagashobora kwigeza ku byo bashaka.”

Paul Kagame yasobanuye ko igihugu cy’Abanyarwanda gitekanye kubera uruhare rwa buri wese.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abaturage ko mu gihe bakomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu nk’uko babigenje mu myaka 30 ishize, uwakwifuriza u Rwanda inabi nta ho yabona ho kumenera.

Ati “Abavutse mu myaka 30 ishize, bamwe basigaye ari ba Minisitiri, bamwe basigaye bagendera mu ndege, abandi barize, baraminuje, ariko ibyo byose tubikoze nk’uko dusanzwe tubikora, imyumvire myiza, ubwitange no gushaka, mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho. Kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi, ni ko dukomeza kubaka ubushobozi kugira ngo ibyo twubaka bizarambe.”

Kuva mu 2023, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bagaragaje ko bafite umugambi wo gutera u Rwanda, bagakura Paul Kagame ku buyobozi. Aya magambo yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’ibi bihugu wazambye bikabije.

Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwifuza kubana neza na buri wese, ariko ko rwiteguye guhangana n’uwashaka kurugirira nabi. Ati “Kubana, twifuza kubana rwose n’abaturanyi ndetse n’abandi, cyane cyane ibihugu bya Afurika n’abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza ariko iyo wubaka ushaka kubana neza yubaka ububanyi, ugomba no kwitegura. Ese utashaka kubana neza nawe, agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo ni cyo duhora dushakisha mu buryo bwacu.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yatangaje ko icyo Abanyarwanda bashyize imbere ari ugukora ibibareba n’ibyo bashaka, bakiteza imbere; niba ari ugukorana cyangwa kubana neza n’amahanga bakabikora, ariko haje “ibindi ntavuze”, na byo babyiteguye.

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article