23.2 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Kagame na Tshisekedi Mu Nzira zo Guhura Bakaganira

Must read

Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, yavuze ko hari gutegurwa uburyo bw’ibiganiro hagati ya  Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ibi yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye i Abidjan muri Côte d’Ivoire guhera ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024.

Ni ibiganiro baherukaga guhuriramo muruzinduko bagiriye i Luanda muri Werurwe aho bahujwe na Perezida Lourenço w’igihugu cya Angola ubifite mu nshingano nkuko yabihawe n’Umuryango wa Afurika ngo abe umuhuza hagati y’ibibazo by’u Rwanda na Kongo.

Mu gihe Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bari bemeye guhura, kuri ubu amezi abaye atatu umuhuro wari uteganyijwe utabayeho, ku mpamvu bikekwa ko ishingiye ku kuba RDC yarashyizeho amabwiriza y’uko kugira ngo ibiganiro bibeho “M23 igomba guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice byose by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura”.

Biciye mu muvugizi wa Guverinoma ya Kongo, Patrick Muyaya, mu minsi ishize yatangaje ko yashyize imbere gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23 mu nzira y’intambara, kuko “dipolomasi ntacyo yigeze igeraho mugu hagarika ibitero bya M23”.

Perezida wa Angola João Lourenço ubwo we na mugenzi we Alassane Ouattara baganiraga n’itangazamakuru, yatangaje ko kuri ubu ibiganiro byo ku rwego rwa za Minisiteri z’Ububanyi n’amahanga biri kuba, mu rwego rwo kureba uko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bahura bakaganira mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye.

Yagize aCti: “Uyu munsi turimo kuganira ku rwego rwa ba Minisitiri, ndetse hari amahirwe y’uko mu gihe cya vuba tuzabasha guhuriza hamwe ba Perezida bombi, Tshisekedi na Kagame kugira ngo baganire imbonankubone kuri iki kibazo hagamijwe kugera ku mahoro muri ibi bihugu bibiri u Rwanda na Congo”.

Perezida wa Angola yagaragaje ko umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC utagira ingaruka kuri iki gihugu gusa, ko ahubwo unazigira ku karere kose k’ibiyaga bigari ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Lourenço kandi yongeye gushimangira ko ingufu za gisirikare nta musaruro zishobora gutanga, agaragaza ko umusaruro ushobora kuva ku meza y’ibiganiro.

Yunzemo ko biciye mu biganiro bya Luanda hari icyizere cy’uko amahoro azagerwaho, bijyanye n’uko gahunda y’ibi biganiro ishyigikiwe n’abarimo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’uw’Abibumbye.
Kugeza ubu

Yabwiye umunyamakuru Marc Pelerman wari umubajije niba acyiteguye guhura na Tshisekedi cyangwa amazi yararenze inkombe ati: “Buri gihe nahoze kandi mpora niteguye, iyo nza kuba ntiteguye nari kukubwira nti siniteguye, ariko ibyo ntabwo ari byo nakubwiye”.

Perezida Kagame watanzeho Angola umugabo, icyo gihe yavuze ko Tshisekedi ari we buri gihe ushyiraho amabwiriza, ibituma ibiganiro byo gushaka umuti w’amakimbirane bidindira. ntibiramenyekana niba kuri iyi nshuro ba Perezida Kagame na Tshisekedi bazemera guhura.

Icyakora Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu kiganiro aheruka kugirana na France 24, yavuze ko yiteguye guhura na Tshisekedi amaso ku maso kuko nta na rimwe yanigeze abyanga.

 

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article