24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Ikiguzi cyo gusura umunara wa Eiffel cyazamuweho 20%

Must read

Ubuyobozi bwa sosiyete SETE (Société d’Exploitation de la Tour Eiffel) bugenzura umunara wa Eiffel mu Bufaransa, bwafashe icyemezo cyo kongera ikiguzi cyo kuwusura ho 20% kugira ngo haboneke amafaranga yifashishwa mu kuwuvugurura.

Uyu munara ufite uburebure bwa metero 330 uherereye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris. Ni hamwe mu hantu nyaburanga 10 hasurwa cyane na ba mukerarugendo ku Isi.

Ibikorwa byo kuwuvugurura byibanda ahanini ku kuwusiga amarangi bundi bushya. Ubusanzwe bikorwa buri myaka irindwi, mu rwego rwo gusigasira ubwiza bwawo.

France 24 yatangaje ko bitewe n’ibihombo SETE yagize bikomoka ku bihe bya Covid-19 ndetse no gusubika ibikorwa byo gusura uyu munara byatewe n’imyigaragambyo, kuvugurura igice cyawo cyo hejuru byarakerewe.

Ubu bukererwe byatumye ikiguzi cyo kuvugurura uyu munara kizamuka, cyiyongeraho miliyoni 130 z’Amayero. Abakozi baho bagera kuri 360 bashinja SETE na Paris City Hall uburangare.

Hashingiwe ku cyemezo cy’iyi sosiyete, guhera tariki ya 17 Kamena 2024, abantu bakuru basura uyu munara bazajya bishyura Amayero 35, mu gihe ubusanzwe bishyuraga Amayero 29,1.

SETE iri ku gitutu cyo gutunganya uyu munara bitewe n’imikino ya Olympique iteganyijwe i Paris guhera tariki ya 26 Nyakanga 2024. Biteganyijwe ko hari benshi bazitabira iyi mikino bazawusura.

Umunara wa Eiffel uri kuvugururwa mu gihe imikino ya Olympique yegereje

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article