24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Eddy Kenzo yasabye anakwa Minisitiri Phiona Nyamutooro

Must read

Mu ibanga rikomeye, Umuhazi Eddy Kenzo yasabye anakwa Phiona Nyamutoro usazwe arı Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024 i Buziga aho umuryango wa Nyamutoro.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Minisitiri Nyamutoro yagaragaje ko yishimiye intabwe yateye we na Eddy Enzo.

Yagize ati: “Umugabo mwiza kw’isi n’inshuti yanjye magara.”

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro rwagiye ahabona muri uyu mwaka bitewe n’uko aba bombi bagiye bagaragara cyane mu ruhame bari kumwe ndetse igihe Nyamutooro yarahahiriraga inshingano, Kenzo yari yamuherekeje.

Ku rundi ruhande ariko mu 2019, Eddy Kenzo yatandukanye n’umugore we Rema Namakula.

Si uwo gusa kuko hari undi mugore witwa Tracy Nabatanzi wabyaranye na Eddy Kenzo umwana witwa Maya Musuuza.

Biteganyijwe ko mu minsi iri mbere aba bombi bazakora ubukwe nubwo nta tariki iratangazwa.

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article