24.9 C
Kigali
Saturday, July 6, 2024

Amafaranga yinjizwa n’imishinga yanyuze muri ‘BK Urumuri’ yazamutseho 338%

Must read

Gahunda ya BK Urumuri ikomeje gufasha abagenerwabikorwa bayo mu kwiteza imbere, aho nk’imishinga 25 yari muri iyi gahunda mu 2023, nyuma yo kubakirwa ubushobozi ibyo yinjije byageze ku ijanisha rya 338%.

 

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 21 Kamena 2024, ubwo BK Foundation na Inkomoko Entrepreneur Development, batangizaga icyiciro cya munani cya gahunda ya BK Urumuri, aho uyu mwaka hafashwe imishinga 25.

BK Urumuri, igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakora mu mirimo itandukanye bagahabwa amahugurwa n’ubujyanama bugamije kubafasha kunoza imishinga yabo bagafashwa no kubona igishoro.

Iyo mishinga yafashijwe mu 2023 yose yafashe uburyo yeretswe na Inkomoko bwo gutunganya ibitabo by’imari mu mishinga yabo, ndetse buri mushinga utanga akazi ku bantu bane.

Umwihariko wo kuri iyi nshuro ya munani ni uko imishinga yose yatoranijwe ari iy’abagore.

Bazafashwa kwagura imishinga yabo hibandwa ku guhanga ibishya, ubudasa mu gutanga serivisi, guhanga imirimo, no kugira uruhare mu guteza imbere sosiyete.

Imishinga y’indashyikirwa izahiga indi, ba nyirayo bazahabwa inguzanyo na Banki ya Kigali ariko yishyurwa nta nyungu.

Umuyobozi ushinzwe porogaramu muri BK Foundation, Pascal Nkurunziza yavuze ko impamvu bafashe iyi gahunda yo gufasha abagore biri mu murongo wa BK Foundation wo kubaka ubukungu budaheza.

Yongeyeho ko BK Foundation izi neza ko abagore bafite ubushake n’ubushobozi bwo kwiteza imbere no guhangana n’imbogamizi abatuye Isi bahura na zo mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Muri BK Foundation twiyemeje kubyaza umusaruro ayo mahirwe yose agahindukamo ubucuruzi bukomeye. Ntabwo guteza imbere imishinga iyoborwa n’abagore ari ukuzamura iterambere ry’ubukungu gusa ahubwo ni no kwimakaza gahunda zo kubaka ubukungu budaheza.”

Umuyobozi wa Inkomoko Ushinzwe guteza imbere ubucuruzi, Helle Dahl Rasmussen yavuze ko banejejwe no gufatanya na BK Foundation mu gushyira mu bikorwa BK Urumuri, by’umwihariko abagore bubakirwa ubushobozi.

Ati “Mu myaka umunani ishize tumaze dufatanya, twateje imbere imishinga y’ubucuruzi irenga 200 ndetse binyuze mu kwiyongera kw’abitabira iyi gahunda, BK Urumuri ikomeje gufasha imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda.”

Uretse kunoza imishinga, guhabwa inguzanyo zishyurwa nta nyungu, ba rwiyemezamirimo kandi bazafashwa kwinjira mu rubuga rwa ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse barenga ibihumbi 60 bo mu Karere bafashwa na Inkomoko.

Mu myaka irindwi ishize gahunda ya BK Urumuri itangiye, hamaze gutangwa inguzanyo 43 ku mishinga 25, zingana na miliyoni 209 Frw, 58% muri abo bakaba ari abagore.

Iyo mishinga irimo uw’Ubukerarugendo uzwi nka Wildlife Conservation Travelm washinzwe na Shema Serge, uvuga ko Inkomoko yamwigishije byinshi by’uko bakora ubucuruzi, birimo kwandika ibyakozwe, gutoranya aho gushora imari n’ibindi.

Shema yerekanye ko inguzanyo yishyurwa nta nyungu yahawe ba Banki ya Kigali yakoze byinshi mu kwagura ubucuruzi bwe, ubu na we umushinga we ukaba umwinjiriza agatubutse.

Umuyobozi Mukuru muri Inkomoko ushinzwe ibikorwa, Sara Leedom yijeje ba rwiyemezamirimo batoranyijwe muri BK Urumuri ko bazahabwa ubujyanama n’itsinda rizobereye iby’ubucuruzi

Abagore 25 bafite imishinga itandukanye batoranyijwe muri BK Urumuri beretswe ko abazitwara neza bazahabwa na Banki ya Kigali inguzanyo zishyurwa nta nyungu

Umuyobozi ushinzwe porogaramu muri BK Foundation, Pascal Nkurunziza aganiriza ba nyir’imishinga 25 batoranyijwe muri BK Urumuri

Abagore 25 bafashwe muri BK Urumuri bari kumwe n’itsinda rya BK Foundation na Inkomoko rizabafasha mu bijyanye no guteza imbere imishinga yabo

 


More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article