14.9 C
Kigali
Thursday, July 4, 2024

Tshisekedi yateguje kwigaranzura M23 nyuma yo kwamburwa Kanyabayonga

Must read

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yateguje ko ingabo z’igihugu cyabo zizigaranzura umutwe witwaje intwaro wa M23 nyuma y’aho uzambuye agace ka Kanyabayonga gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

M23 yafashe Kanyabayonga ku gicamunsi cya tariki ya 28 Kamena 2024 nyuma yo gufata agace ka Kimaka na Miliki duhuzwa n’umuhanda wa Lusogha-Kayna; twose duherereye muri teritwari ya Lubero. Ingabo za RDC zahunze zerekeza mu mujyi wa Butembo.

Kuri uyu wa 29 Kamena 2024, Perezida Tshisekedi yayoboye inama yihutirwa y’ingabo n’abapolisi, baganira ku ifatwa rya Kanyabayonga n’ibindi bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uko Leta yabyigarurira, nk’uko byasobanuwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Tshisekedi yatangaje ko gufatwa kwa Kanyabayonga, Kayna n’utundi duce two muri Lubero, utwo muri teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi ari urugomo rukomeye igihugu cyabo n’abaturage bacyo bakorewe.

Yagize ati “Mu nshingano mfite nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo na Polisi y’igihugu, ndabizeza ko niteguye nshikamye kwifatanya namwe mu kurwanirira ubusugire bw’ubutaka bwacu no kugarura amahoro. Abasirikare bacu b’intwari bari ku murongo w’imbere natwe twese tuzatsinda ubu bushotoranyi budafite ishingiro.”

Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko abarwanyi babo biteguye kurinda umutekano wa Kanyabayonga, asaba abaturage bahunze gusubira mu ngo zabo. Ati “Baturage nimureke guhunga ibice twabohoye kuko dushaka kugera i Kinshasa. Ntabwo mwahora muhunga. FARDC birutse kandi tuzabatsinda.”

Tshisekedi we yagaragaje ko abaturage ba Kanyabayonga no mu bice bihana imbibi bari mu kababaro, abateguza ko azabatabara. Ati “Ku bavandimwe na bashiki bacu ba Kanyabayonga no mu baturanyi, ndi kumwe namwe mu kababaro mufite. Gukomera no kwihangana kwanyu bitanga urugero ku gihugu cyose. Mbijeje ko nzakora ibishoboka kugira ngo ngarure umutekano, ndinde abatuye mu gihugu bose.”

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC ririmo imitwe ya politiki na M23, Corneille Nangaa, kuri uyu wa 29 Kamena 2024 yatangaje ko Tshisekedi yagambaniye igihugu, agicamo ibice, atesha agaciro igisirikare, bityo ko umugambi n’abarwanyi be bafite ari ukumukura ku butegetsi vuba, bagacyura impunzi zose zigera kuri miliyoni zirindwi zirimo izahungiye mu karere.

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article