24.9 C
Kigali
Monday, July 15, 2024

Rayon Sports yumvikanye na Rutahizamu Prinsse Junior Elenga Kanga w’Umunye-Congo

Must read

Rayon Sports yumvikanye na Prinsse Junior Elenga Kanga, rutahizamu ukomoka muri Congo Brazzaville wakiniraga AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru yagiye hanze yemeza ko uyu mukinnyi w’imyaka 24 yamaze kumvikana na Gikundiro ndetse azagera i Kigali ku wa Kabiri, tariki 8 Nyakanga 2024.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinaga muri AS Vita Club iheruka kwegukana Igikombe cy’Igihugu (Coupe du Congo). Yageze muri iyi kipe avuye muri AS Otôho y’iwabo.

Mu gihe yashyira umukono ku masezerano, Elanga Kanga yakwiyongera ku bandi bakinnyi Murera yaguze barimo myugariro w’Umunya-Sénégal Omar Gning.

Hari kandi Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikuriyo Patient n’abandi.

Iyi kipe yatangiye imyitozo mu mpera z’icyumweru gishize biteganyijwe ko izakira n’umutoza mushya muri iki cyumweru.

Elenga Kanga (wambaye 17) ni umwe mu babonaga umwanya wo gukina muri AS Vita Club

Elenga Kanga ari kumwe na Luvumbu wahoze muri Rayon Sports

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article