24.9 C
Kigali
Monday, July 15, 2024

Rayon Sports yakiriye rutahizamu Prinsse Junior Elenga Kanga

Must read

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Prinsse Junior Elenga Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville yageze mu Rwanda aho agomba gushyira umukono ku masezerano.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yakiniraga AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashije no kwegukana Igikombe cy’Igihugu (Coupe du Congo).

Uyu mukinnyi yiyongereye kuri myugariro w’Umunya-Sénégal Omar Gningue, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikuriyo Patient n’abandi.

Rayon Sports imaze icyumweru itangiye imyitozo nubwo itarabona umutoza mukuru, bivugwa ko na we azagera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Elenga Kanga yakiriwe na Wasili umwe mu banyamakuru ba Rayon Sports

Elenga Kanga akina nka rutahizamu cyangwa agaca ku mpande

Elenga Kanga yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu

Elenga Kanga ari kumwe na Luvumbu wahoze muri Rayon Sports

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article