Ku isaha ya saa sita n’iminota icumi inyeshyamba za M23 zari zinjiye mu mujyi wa Kirumba, ari na wo utuwe cyane muri Teritwari ya Lubero, aho binjiye abaturage babakomera mashyi bashungereye ku muhanda ari benshi.
Ibi bije nyuma y’ifatwa ry’agace ka Kanyabayonga kari kamaze iminsi kaberamo imirwano hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo.
Ubwo binjiraga muri Kirumba, abarwanyi ba M23 binjiye bari mu modoka nto ndetse n’amakamyo ariho intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byatawe n’Igisirikare cya Congo mu kigo cya Kasando.