16.7 C
Kigali
Monday, July 15, 2024

Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye uko Kagame yavuguruye imirwanire ya RPA

Must read

Gen (Rtd) James Kabarebe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na Minisitiri w’Ingabo, yagaragaje ko ubwo Paul Kagame yabonaga abasirikare ba RPA-Inkotanyi barwana nk’ibyihebe, yafashe icyemezo cyo guhindura imirwanire kugira ngo badashirira ku rugamba.

Uru rugamba rwatangije n’abasirikare bari bayobowe na Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema tariki ya 1 Ukwakira 1990, waje kwicirwa n’umwanzi ku gasozi ka Nyabwishongwezi mu karere ka Nyagatare ku munsi wakurikiyeho.

Kagame wari ufite ipeti rya Major yafashe icyemezo cyo kuva ku ishuri rya gisirikare yigagamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayobora uru rugamba nyuma y’iminsi mike Gen Maj Fred Gisa Rwigema yishwe.

Mu kiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye ku Mulindi wa Byumba kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko mbere y’uko Kagame yinjira muri uru rugamba, abasirikare ba RPA barwanaga nabi nk’ibyihebe.

Muri icyo gihe, izi ngabo zitari zigifite umuyobozi ngo zashoboraga kwishora imbere y’imbunda ya 14.5mm ari 200, zikajya kuyigeraho hasigaye 20. Ati “Irakurasa inyanyagiza gutya, mukagenda mutangiye muri 200, mukayigeraho muri 20. Murayigeraho mukayifata ariko ntimushobora no kuyirashisha kandi yabamaze.”

Kabarebe yasobanuye ko ingabo za RPA zarwanaga nk’ibyihebe, ariko zikarangwa n’umurava. Ati “Ni uko twarwanaga, twari nk’ibyihebe. Icyo twari dufite ni umurava uteye ubwoba.”

Uyu musirikare yavuze ko ubwo Kagame yinjiraga muri uru rugamba, yahurije hamwe ingabo za RPA zari mu bice bitandukanye, azimenyesha ko zirwana nabi, ahindura uburyo bw’imirwanire yazo.

Ati “Uwo murava rero Afande yawubakiyeho, abanza aradukusanya, atwereka ko turwana nabi. Na ba Komanda yahasanze, bamwe barahari, ba Sam Kaka, Musitu, ba Dodo, atarura n’abandi bari barahungiye Tanzania n’abari barahungiye Uganda, aratarura, azana bushya, abatangiza bushya.”

Kabarebe yasobanuye ko urugendo rwa RPA rwo kugera ku Mulindi wa Byumba rwari rurerure, kandi ngo ntabwo Ingabo zabo zatekerezaga ko zizahagera. Ati “Ntabwo RPA yatekerezaga ko yagera ku murindi.”

Ku Mulindi wa Byumba ni ho habaye ibirindiro bikuru by’ingabo za RPA kuko ni ho Kagame wari Umuyobozi wazo yakoreraga. Hazifashije cyane gufata ibindi bice by’Igihugu; cyane cyane Umujyi wa Kigali.

More articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Latest article